Siporo

Mu marira menshi Lionel Messi yasezeye kuri FC Barcelona, ahishura aho ashobora kwerekeza

Mu marira menshi Lionel Messi yasezeye kuri FC Barcelona, ahishura aho ashobora kwerekeza

Rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi mu marira menshi yasezeye kuri iyi kipe nyuma y’uko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo FC Barcelona yatangaje ko batazakomezanya n’uyu mukinnyi kubera itegeko rya La Liga rigena imishahara ntarengwa amakipe atagomba kurenza, ni nyuma y’uko bari bamaze kwemeranya ku ngingo yo kongera amasezerano.

Amasezerano ya Messi muri FC Barcelona yarangiye muri Kamena 2021.

Mu kiganiro Lionel Messi yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje agahinda yatewe na gutandukana n’iyi kipe.

Ati "Birakomeye, ntabwo nari niteguye ibi. Umwaka ushize nashakaga kugenda, ariko uyu mwaka twagombaga kuhaguma, njye n’umuryango wanjye twashakaga kuguma hano, mu nzu yacu."

"Nyuma y’imyaka 21 ngiye n’abana 3 batatu bafite amaraso ya Catalan-Argentine. Twabaye muri uyu mujyi, aha ni mu rugo. Ndabashimira ku bwa buri kimwe, abakinnyi bagenzi banjye na buri wese wari iruhande rwanjye."

Yakomeje avuga ko iyi kipe yayihaye buri kimwe yari afite icyo atabahaye ari icyo atari afite.

Ati "iyi kipe nayihaye buri kimwe kuva ku munsi wa mbere mpageze kugeza ku munsi wa nyuma. Sinigeze ntekereza ko nazabasezera. Ukuri nakoze ibishoboka byose, Barcelona ntiyabishobora kubera La Liga."

"Hari byinshi byamvuzweho, ariko ku ruhande rwanjye twakoze ibishoboka byose kuko nashakaga kuhaguma naranabivuze. Uyu mwaka narabishakaga nakoze ibishoboka byose."

Yakomeje avuga ko byakabaye byiza iyo asezera abafana muri stade ya Camp Nou.

Ati "nkunda iyi kipe. Kumara umwaka n’igice ntabona abafana byarambabaje. Iyo mba narabitekereje, mba narasezeye abafana Camp Nou yuzuye abafana."

Messi kandi yavuze ko ashobora kwerekeza muri Paris Saint Germain.

Ati "Paris Saint Germain birashoboka, aka kanya ntakiremezwa. Nakiriye telefoni nyishi nyuma y’uko Barcelona ivuze ko tutazakomezanya. Turimo kubyigaho."

Lionel Messi w’imyaka 34 wegukanye Ballon d’Or 6, yakiniye iyi kipe imikino 778 ayitsindira ibitego 672.

Messi yasutse amarira asezera kuri Barcelona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • M
    Ku wa 10-08-2021

    amakurumeza

  • Olivier ndayishimiye
    Ku wa 8-08-2021

    Ok ntakundi gusa maximum respect to Leo Messi

IZASOMWE CYANE

To Top