Siporo

Mu mibare! Umusaruro nkene wa Carlos umutoza w’Amavubi ugiye kongererwa amasezerano

Mu mibare! Umusaruro nkene wa Carlos umutoza w’Amavubi ugiye kongererwa amasezerano

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer umaze gutsinda umukino umwe mu mikino 7 agiye kongererwa amasezerano.

Muri Werurwe 2022 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeje uyu mutoza ukomoka muri Espagne nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cy’umwaka.

Yari yasabwe guhesha ikipe y’igihugu Amavubi itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ariko ingengabihe iza guhinduka masezerano ye akaba azarangira imikino itararangira.

Amasezerano ye azarangira mu kwezi gutaha ubwo azaba amaze gukina umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L na Benin i Huye, bivugwa ko FERWAFA yamaze gufata umwanzuro wo kumwongerera amasezerano.

Muri rusange Carlos Alós Ferrer amaze gutoza ikipe y’igihugu imikino 7 yatsinzwe 2, anganya 4 atsinda umwe wa gicuti.

Amaze gutoza imikino 2 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 atsindwa na Senegal 1-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Mu mikino ya gicuti yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, Sudani bakinnye imikino 2 banganya umwe 0-0 undi Amavubi awutsinda 1-0. Bivuze ko afite amanota 7/21.

Carolos Alos Ferrer nta gihindutse arongererwa amasezerano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top