Siporo

Mu mukino wabanjirijwe n’impaka z’imyambaro, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC (AMAFOTO)

Mu mukino wabanjirijwe n’impaka z’imyambaro, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino watinze gutangira bitewe n’uko amakipe yombi yari yazanye imyenda isa.

Rayon Sports yaherukaga guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

Gorilla FC nayo yashatse uburyo yishyura iki gitego iza kubigeraho ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena wahinduye umupira imbere y’izamu nyuma yo gucenga Iranzi Jean Claude. Umukino warangiye ari 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 12 iri ku mwanya wa 4, Gorilla FC yagize amanota 3 yose yakuye mu kunganya aho itaratsinda umukino n’umwe iri ku mwanya wa 15.

Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino ni uko wakerereweho iminota igera kuri 19 yose, byatewe n’uko Gorilla FC yisanze yazanye imyenda isa n’iya Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.

Ubusanzwe aya makipe yambara ubururu n’umweru, Gorilla yaje guhura n’ikibazo cy’uko Rayon Sports yateguye gukina yambaye imipira y’umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’umweru.

Nk’uko umutoza mushya w’iyi kipe, Soganya Hamisi yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko basabye Rayon Sports kuborohereza ariko ikanga.

Yagize ati “Dufite imyenda ibiri, ubururu n’umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa."

Gorilla FC ikaba yahise ijya gushaka indi myambaro aho yakinnye yambaye imyenda y’umutuku.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0, Marines FC yatsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0. Ku munsi w’ejo Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 na Rutsiro itsinda Etoile del’Est 1-0.

11 ba Rayon Sports babanjemo
11 ba Gorilla FC babanjemo
Nizigiyamana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports
Rudasingwa Prince yishimira igitego cye
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin hagati y'abakinnyi ba Gorilla FC
Youssef ashaka kunyura muri 2 ba Gorilla FC
Mico Justin agerageza gucenga
Lomami Marcel watozaga umukino we wa mbere asaba abakinnyi be gutuza
Kishi yanganyije umukino we wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claude
    Ku wa 12-12-2021

    MULI Rayon halimo ikibazo iyurebye Yussef agombe kuba afite umutwe uremereye. Nikenshi yamburwa umupira kandi akihagaralira acenga byinshi bikarangira atakaje umupira

    Bakwiye gusuzuma kbs.umupira ukabamo ishyaka. Iyo hali shyaka
    Ikipe irakomera. Ubu ikipe ihetswe na Karim Makenz

  • Claude
    Ku wa 12-12-2021

    MULI Rayon halimo ikibazo iyurebye Yussef agombe kuba afite umutwe uremereye. Nikenshi yamburwa umupira kandi akihagaralira acenga byinshi bikarangira atakaje umupira

    Bakwiye gusuzuma kbs.umupira ukabamo ishyaka. Iyo hali shyaka
    Ikipe irakomera. Ubu ikipe ihetswe na Karim Makenz

IZASOMWE CYANE

To Top