Siporo

Mu mukino warebwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, She-Amavubi yasezerewe na Crested Cranes (AMAFOTO)

Mu mukino warebwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, She-Amavubi yasezerewe na Crested Cranes (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu bagore yasezerewe n’iya Uganda mu ijonjora ryo gushaka itike y’imikino Olempike ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Ni nyuma yo gutsinda u Rwanda 1-0 mu mukino wo kwishyura cyabonetse mu minota 30 y’inyongera, ni nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari 0-0 kandi umukino ubanza warangiye ari 3-3.

Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike y’imikino Olempike 2024 izabera mu Bufuransa aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagore (She-Amavubi) yari yakiriye iya Uganda (Crested Cranes).

Umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pelé Stadium amakipe yombi yanganyije 3-3, umutoza Nyinawumuntu Grâce n’inkumi ze bakaba basabwaga gutsinda kuko nubwo batsindiye hanze itegeko ryo muri aya marushanwa igitego cyo hanze ntikibara.

Umunyezam w’u Rwanda, Ndakimana Angeline yakuyemo umupira ukomeye wa Najjemba Fauza ku munota wa 6.

Ku munota wa 20, Uganda yabonye andi mahirwe akomeye ku mupira Nabweteme yacomekeye Nyinagahirwa Shakira ariko umubana muremure.

Nyinawumuntu Grâce yakoze impinduka ku munota wa 28, Umwali Uwase aha umwanya Usanase Zawadi.

Ndakimana Angeline yongeye kurokora u Rwanda ku munota wa 35 ubwo yakuragamo umupira wa Nabweteme Sandra bari basigaranye umwe kuri umwe. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

She-Amavubi yagarutse mu gice cya kabiri ashaka igitego ndetse agenda abona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

Crested Cranes nayo ntabwo yari yicaye kuko yasatiriye cyane u Rwanda ariko ubwugarizi n’umunyezamu Ndakimana Angeline bakomeza kwitwara neza.

Umukino warangiye ari ubusa ku busa maze hahita hitabazwa iminota 30 y’inyongera kubera ko umukino ubanza banganyije 3-3 kandi muri iri rushanwa ibitego byo hanze bikaba bidakora.

Ku makosa ya Mukahirwa, Ikwaput Fazila yaboneye Uganda igitego cya mbere ku munota wa 12 w’iminota y’inyongera.

Umukino waje kurangira ari 1-0 maze Uganda ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Uganda my cyiciro gikurikiyeho izahura na Cameroun.

Minisitiri w'Intebe wa Uganda yakurikiranye uyu mukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
She-Amavubi yaje gusezererwa

AMAFOTO: SHEMA Innocent

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top