Siporo

Mu mvugo yuzuye amarangamutima, umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho ahita asimbuzwa

Mu mvugo yuzuye amarangamutima, umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho ahita asimbuzwa

Uwari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports ukomoka muri Kenya, Webo Lawrence mu mvugo yumvikanamo amarangamutima menshi, yasezeye kuri iyi kipe.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko atazibagirwa igihe gito yabaye muri iyi kipe kuko byari ibihe byiza.

Ati “kwita Rayon Sports mu rugo hakabri. Nishimira ibihe byiza twagiranye, abafana b’abagatangaza badakeneye ikindi uretse intsinzi. Ni cyo gihe ngo mpindure, ndabifuriza amahirwe masa mu mwaka w’imikino ugiye kuza, nzahora ndi Gikundiro.”

Amakuru avuga ko Rayon Sports ari yo yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukino kubera ikibazo cy’amakoro ikipe ifite yahisemo guha akazi Andre Mazimpaka wahoze ari umunyezamu w’iyi kipe.

Andre Mazimpaka akaba yahise atangazwa nk’umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Muri Mutarama 2024, ni bwo Lawrence Webo wakiniye Rayon Sports muri 2006-2009 yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, akaba atandukanye n’iyi kipe nyuma y’amezi 6.

Webo Lawrence yasezeye kuri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mashyaka Eugene
    Ku wa 4-07-2024

    Ikibazo sutoza ikibazo nubuyobozi buriho butazi iyo biva niyo bigana

  • Mashyaka Eugene
    Ku wa 4-07-2024

    Ikibazo sutoza ikibazo nubuyobozi buriho butazi iyo biva niyo bigana

  • Kwuzera madib
    Ku wa 4-07-2024

    Reyo turayikunda turayishyigikiye imbere cyane

IZASOMWE CYANE

To Top