Mubumbyi Bernabe wakiniye APR FC n’Amavubi yakoreye ubukwe muri Sweden
Mubumbyi Bernabe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye ubukwe muri Sweden n’umugore bari bamaze igihe babana.
Bernabe yageze muri iki gihugu mu mpera za 2018 ntiyagaruka aho yahise anashakirayo umugore ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu ariko bakaba bari batarakora ubukwe.
Ubu Bernabe yamaze gukora ubukwe n’uyu mugore w’umunya-Sweden aho mu minsi ishize banibarutse.
Muri Kamena 2022 nibwo uyu muryango wari mu byishimo bikomeye kuko ari bwo bibarutse imfura yabo yaje ije kubamara irungu.
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ntabwo yahagaritse gukina kuko akina mu cyiciro cya 4 muri Sweden mu ikipe ya Kramfors-Alliansen.
Mubumbyi Bernabe aheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) ya 2018 yabereye muri Maroc.
Mubumbyi Bernabe yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC na AS Kigali.
Ibitekerezo
Lehana
Ku wa 29-06-2024congratulations to them. But he has not married the mother of his child. she left him early when their son was born. if I were the woman he married I would have felt very uncomfortable being compared to another woman.
Rukundo daniel
Ku wa 25-10-2023Nonese harigahunda yokugaruka murwanda ufite nkatwe abakunzibawese tuzongera kukubona gute ahukina kohatazwi eseharigahunda ufite yokuzongera gukinira ikipe yigihugu ukina mukiciro cyakane byarikurutwa ugakinira ikiciro cyambere iburundi ariko ahari washakaga amafaranga wakoze kwigarahaza twaritwarakubuze ibihebyiza numufasha