Siporo

Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif

Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif

Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports nyuma yo kumutoneka mu gisebe bikamuviramo kuva mu kibuga.

Hari mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wabaye tariki ya 20 Ukwakira 2023 wo Kiyovu Sports yatsinzwemo na Police Fc 3-1.

Ubwo amakipe yari agiye kugaruka mu gice cya kabiri nibwo Imbungukiragutabara yihutanye Seif kwa muganga abantu bibaza icyo abaye kandi yari yavuye mu kibuga yigenza.

Byaje kumenyekana ko yakomeretse bikabije ku kuguru ku nyama y’iruhande rw’impfundiko, akaba yaragiye kwa muganga bakamudoda.

Seif yari asanzwe afiteho igisebe akaba ariko bakandagijemo amenyo ya godiyo kigahita kiyongera cyane.

Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue akaba ari we wamukandigiye ubwo bari bahuriye ku mupira, yahise anamusaba imbabazi.

Ati "ndashaka kugusaba imbabazi muvandi, ndanakwifuriza gukira vuba kapiteni."

Seif yahise amusubiza ati "Nta kibazo ni iby’umupira muvandi, nzagaruka vuba cyane."

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Seif amakuru avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa azaba yagarutse mu kazi ameze neza cyane.

Niyonzima Olivier Seif yahise yitabwaho n'abaganga
Seif ntabwo yasoje umukino
Mugenzi Bienvenue ni we wamukandagiye
Mugenzi Bienvenue yamusabye imbabazi na we arazimuha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top