Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard yavuze ko ibyo kwerekeza muri APR FC atari byo na we abyumva mu itangazamakuru.
Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Kiyovu Sports, amakuru menshi avuga ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 azaba akinira ikipe ya APR FC.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Frodouard abajijwe niba umwaka utaha azaguma muri Kiyovu Sports, yagize ati "ibyo ng’ibyo ni ibanga."
Abajijwe niba koko amakuru amwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu yambara umukara n’umweru, yaryumyeho avuga ko ari ukubeshya.
Ati "Ibyo ng’ibyo ni ukubeshya rwose nta makuru mbifiteho, naba nkubeshye."
Mugiraneza Frodouard ari ku mpera z’amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Kiyovu Sports avuye muri Marines FC.
Kwerekeza kwe muri APR FC benshi babihuza no kuba ubwo yakiniraga Marines FC, Col Richard Karasira ni we wayoboraga Marines FC ubu akaba ari Chairman wa APR FC kandi akaba ari umwe mu bakinnyi akunda imikinire ye.
Ibitekerezo
Nitwa hategekimana
Ku wa 6-04-2024Andika Igitekerezo Hano abafana baha pr turababaye cyane ariko nahatwese ahubwo umuryago we nukuwuba hafi