Siporo

Mugisha Gilbert ni we wafunguye amazamu ya Stade Amahoro, APR FC yegukana igikombe

Mugisha Gilbert ni we wafunguye amazamu ya Stade  Amahoro, APR FC yegukana igikombe

APR FC ni yo yegukanye igikombe cyo gufungura Stade Amahoro "Stade Amahoro Inauguration Trophy" nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

Nyuma y’igihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zarasohoye Stade Amahoro ku rutonde rw’Ibibuga bitemerewe kwakira Imikino Mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yatangiye gushaka uburyo ivugururwa ikajya ku rwego rw’Ibibuga bya FIFA na CAF zifuza.

Guhera mu ntangiriro za 2022 ni bwo Sosiyete y’Ubwubatsi yubatse Kigali Arena ya SUMMA y’Abanyaturikiya yari yatsindiye isoko ryo kuyivugurura, yatangiye imirimo ya yo.

Iyi Stade ikaba yarongerewe ubushobozi bw’abantu yakiraga aho bavuye ibihumbi 23 ubu ikaba isigaye yakira ibihumbi 45.7. Ndetse isigaye itwikiriye hose uretse mu kibuga. Ikibuga kandi nacyo ibyatsi byarahinduwe ubu harimo ubwatsi buvanze na tapis bizwi nka “Hybrid”.

Imirimo yo kuyivugurura ikaba yararangiye ndetse umukino wa mbere wo kuyigerageza wabaye tariki ya 15 Kamena 2024 wahuje Rayon Sports na APR FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Uyu munsi ni bwo habaye igikorwa cyo kuyifungura kumugaragaro aho yafunguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Hanabaye kandi umukino wo kuyifungura wahuje Police FC na APR FC zihatanira igikombe cyiswe “Stade Amahoro Inauguration Trophy.”

Hakiri kare ku munota 13, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mugisha Gikbert akaba yahise aba umukinnyi utsindiye igitego cya mbere muri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

Police Fc yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gutego ariko biranga amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

APR FC yatangiye igice kabiri ikora impinduka aho Kwitonda ’Bacca’, Ndayishimiye Dieudonne na Pitchou basimbuwe na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga ni na ko ku munota wa 65, Gilbert yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.

Police Fc na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Shami Carnot asimbuwe na Senjobe Eric naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba naho Odili asimburwa na Simeon Nshimiyimana.

Police Fc yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga birangira ari 1-0 maze APR FC yegukana igikombe cyo gufungura Stade Amahoro (Stade Amahoro Anauguration Trophy.

11 amakipe yombi yabanjemo

Police FC: Rukundo Onesime, Nsabimana Eric ’Zidane’ (c), Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric

APR FC: Pavel Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils), Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu, Claude Niyomugabo (c ), Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Victor Mbaoma

Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Motespe bafunguye Stade Amahoro kumugaragaro
Mugisha Gilbert ni we watsindiye Stade Amahoro bwa mbere
Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Felecie
    Ku wa 2-07-2024

    Nibyiza

  • Ange uwase
    Ku wa 2-07-2024

    Nishimiye insinzi ya APR KANDI BAKOMEREZAHO KAND TURABASHIMIRA INKURU NZAMUDAHWEMA KUTUGEZAHO.

IZASOMWE CYANE

To Top