Siporo

Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa mu Mikino Olempike

Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa mu Mikino Olempike

Umunyarwanda wabimburiye abandi gukina mu Mikino Olempike irimo kubera mu Buyapani, ni Mugisha Moise usiganwa ku igare aho atahiriwe n’isiganwa kuko atarisoje, ni mu gihe umunya-Equateur Richard Carapaz w’imyaka 28 ari wegukanye umwanya wa mbere.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo iyi mikino Olempike ya 2020 yafunguwe ku mugaragaro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga nibwo habaye isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda aho abasiganwa bakoze ibiromtero 234 aho bava Fuji berekeza mu mujyi wa Tokyo.

Mugisha Moise wari uhagarariye u Rwanda muri iri siganwa akaba atahiriwe n’iri kuko atabashije gusoza, akaba ari mu cyiciro cy’abandi 23 batabashije gusoza iri siganwa.

Richard Carapaz ukomoka muri Equateur wanatwaye Giro d’Italia mu 2019 ni we waje kwegukana iri siganwa ahabwa umudali wa Zahabu, yakoresheje amasaha 6 n’iminota 5.

Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n’Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

Tariki ya 30 Nyakanga nibwo abanyarwanda bazongera gukina, Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga nibwo bazakina, ni mu gihe Hakizimana John usiganwa Marathon azakina tariki ya 8 Kanama.

Team Manager w'Ikipe y'u Rwanda mu Mikino Olempike, Mugisha Junior (ibumoso), Mugisha Moïse, umutoza Sempoma na Mukundiyukuri Jean De Dieu (iburyo) bafashe ifoto imbere y'isiganwa
Richard Carapaz wegukanye iri siganwa
Ni isiganwa ritari ryoroshye, 24 ntabwo barisoje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bahati karambizi
    Ku wa 24-07-2021

    Erega murabarenganya kuko biba biri kurundi rwego pe

IZASOMWE CYANE

To Top