Siporo

Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika

Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika

Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ProTouch ProCycling yo muri Afurika y’Epfo.

Mugisha Moise w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda barimo kuzamuka neza muri uyu mukino, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya SACA, ariko mu minsi yashize bakaba baragiranye ibibazo n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien byanatumye atitabira Tour du Rwanda 2021.

Uyu mukinnyi uheruka mu Mikino Olempike mu kwezi gushize i Tokyo mu Buyapani, nubwo atasoje isiganwa kubera impanuka yakoze, yamaze gusinyira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyi kipe ya ProTouch, Tony Harding yavuze ko bishimiye cyane gusinyisha Mugisha kuko bizeye ko hari icyo azabafasha mu ikipe yabo.

Ati "twishimiye kugira umukinnyi nka Mugisha Moise mu ikipe yacu. Twizeye ko hari imbaragaga azongera ku bindi by’iciro by’abakinnyi bacu muri rusange."

Muri 2020 Mugisha Moise yasoje ku mwanya 2 muri Tour du Rwanda yegukanywe n’umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion, muri uwo mwaka kandi yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya.

Uyu mwaka muri Werurwe Mugisha Moise ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri aho yegukanye imidali 2, umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].

Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ya ProTouch, ni umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bahagaze neza
Ikipe yamaze kumutangaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top