Mugisha Moïse yavuze uko yagonze imodoka mu Mikino Olempike agahita ajyanwa kwa muganga
Mugisha Moïse yavuze ko impamvu atasoje isiganwa mu Mikino Olempike ari uko yagonze imodoka ya Komiseri agahita ajyanwa kwa muganga aho yanakomeretse iruhande rw’ijisho.
Mugisha Moïse ni we wari uharariye u Rwanda mu Mikino Olempike mu mukino w’amagare aho yakinnye tariki ya 24 Nyakanga 2021 ku ntera y’ibirometero 234 kuva Fuji werekeza Tokyo ariko ntiyasoje isiganwa, ryaje kwegukanwa n’Umunya-Equateur Richard Carapaz wakoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28.
Mugisha yavuze ko yageze mu isiganwa asanga riri ku rundi rwego bitandukanye n’ibyo yatekerezaga, biba ngomba ko na we agomba kujya mu murindi waryo.
Ati “Nabonaga ibintu bitari kugenda uko nabitekerezaga, nkabona umuvuduko uri hejuru cyane, nta kindi nahise nkora, ibitekerezo nari mfite nabishyize ku ruhande nkurikira isiganwa ryonyine kugira ngo ndebe ko narirangiza.”
Uyu mukinnyi yavuze ko kandi impamvu atasoje yakoze impanuko aho yagonze imodoka ya komiseri agakomereka hafi y’ijisho ku buryo atari gukomeza isiganwa ahita ajya kwa muganga.
Ati “Nasubiye inyuma ku mudoka ngiye gushaka amazi yo kunywa, nagiye inyuma y’imodoka ya Komiseri mu gihe mpamagaye imodoka yanjye yari intwaje amazi n’ibyo kurya (…) mu gihe itarangeraho, komiseri niba hari icyo yikanze ntabwo mbizi, yahise afunga imodoka kuko yihutaga n’igare ryiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, nahise ngwa muri iyo modoka, mva mu isiganwa gutyo.”
Uyu musore ngo yahagurutse yifuza gukomeza isiganwa ariko abaganga bamubwira ko bitakunda kuko yari yakomeretse cyane.
Ati “Mu by’ukuri kuba naravuye mu isiganwa si uko nari naniwe, si ikibazo cy’imbaraga ahubwo ni icyo kibazo nahuye na cyo kuko nakoze impanuka, ngiye guhaguruka ngo nkomeze abaganga barambwira ngo nakomeretse cyane. Baramfashe banjyana kwa muganga, byageze n’aho bandoda kubera ko icyuma cyansatuye ku mutwe, iruhande rw’ijisho.”
Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, akaba atarakinnye Tour du Rwanda 2021 bitewe n’ikibazo yagiranye n’ikipe ye ya SACA, uyu munsi we n’umutoza Sempoma Félix nibwo bafata indege bagaruka i Kigali.
Tariki ya 30 Nyakanga nibwo abanyarwanda bazongera gukina, Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga nibwo bazakina, ni mu gihe Hakizimana John usiganwa Marathon azakina tariki ya 8 Kanama.
Ibitekerezo
Mwiseneza
Ku wa 27-07-2021Apr yacuturayinshijyicyiye kd izabikora