Siporo

Muhire Kevin na Mitima Isaac baganuye umugati Gikundiro uri moko 7, ibiciro bya wo

Muhire Kevin na Mitima Isaac baganuye umugati Gikundiro uri moko 7, ibiciro bya wo

Uyu munsi ni bwo Rayon Sports yashyize hanze umugati wayitiriwe "Gikundiro Bread" uzatangjra kugurishwa ku munsi w’ejo aho uzaba uri mu moko 7.

Ni umugati wamuritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023 ariko ukazagera ku isoko ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibi byose babikoze mu rwego rwo gushakira ikipe amikoro.

Ati "Ibi byose ni ugushaka uko ikipe ibaho kandi ikomeye, itsinda igahesha ishema igihugu.”

Mu rwego rwo kwamamaza iyi migati, Rayon Sports ikaba yakoresheje abakinnyi ba yo Mitima Isaac na Muhire Kevin barimo kuwurya.

Ni imigati iri mu moko 7, Gikundiro White Salt Bread na Gikundiro Brown Salt Bread izajya irangura 1300 ikagurishwa 1700, Gikundiro Pain Vein Bread uzajya urangura 1500 ugurishwe 1700, Gikundiro Family Milk Bread uzajya urangura 1800 ugurishwe 2000, Gikundiro Family Brown Bread uzajya urangura 1700 ugurishwe 1900, Gikundiro Pen Sandwich Bread uzajya urangura 1200 ukagurishwa 1400 na Gikundira Pen Sandwich Bread uzajya urangura 800 ikagurishwa 1000.

Mitima Isaac yaganuye kuri Gikundiro Bread
Muhire Kevin na we yawusomeje icyayi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dusenge rafiki
    Ku wa 7-12-2023

    Muraho gikundiro yacu nukuduha code yogufadha ikipe yacu knd ndabishyigikiye icyogikorwa mwakoze.

  • Alex jimmy
    Ku wa 6-12-2023

    Byababyiza bagabanyije ibiciro

  • Ngendahimana septh
    Ku wa 6-12-2023

    Natwe nyagatare musabe abayobozi ba rayon bawutugezeho murakoze cyane

  • Nsanzimana faustin
    Ku wa 6-12-2023

    Umugati ni ikiribwa cyiza. Iyo hingeye ho Rayon Sports ni vitamini iba isanze ubwiza. Turye tubeho.
    Ubuzima bwiza twirira Gikundiro bread.

  • Nsanzimana faustin
    Ku wa 6-12-2023

    Umugati ni ikiribwa cyiza. Iyo hingeye ho Rayon Sports ni vitamini iba isanze ubwiza. Turye tubeho.
    Ubuzima bwiza twirira Gikundiro bread.

  • Pierre
    Ku wa 5-12-2023

    Mumujyi gikundiro bead twagisanga hehe?

  • Ni Alexis
    Ku wa 5-12-2023

    Twirire gikundiro bread, dushishe twumva

  • Ni Alexis
    Ku wa 5-12-2023

    Twirire gikundiro bread, dushishe twumva

  • Sebagenzi ezechiel
    Ku wa 4-12-2023

    Ubuse uzajya urangurwa angahe natwese dutuye ikibangu uzatungeraho

IZASOMWE CYANE

To Top