Siporo

Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, Sam Karenzi ahigika begenzi be (AMAFOTO)

Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi wahize abandi,  Sam Karenzi ahigika begenzi be (AMAFOTO)

Muhire Kevin wa Rayon Sports yahigitse Ruboneka Bosco wa APR FC na Ani Elijah wa Police FC maze yegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri 2023-24.

Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024 ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League).

Ibi bihembo bikaba byatanzwe hahembwe intoranywa muri zahize abandi muri shampiyona ya 2023-24 mu byiciro bitandukanye.

Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 17, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Gutora byakorewe kuri website ya Gorilla Games aho amajwi yari afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo yari afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kari gafite 80%.

Abatsinze ibitego byinshi

Aha ho nta matora yabaye kuko Ani Elijah wa kiniraga Bugesera FC ubu akaba ari muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe yahawe igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bakiganye buri umwe ahabwa miliyoni n’igice.

Umutoza w’umwaka

Thierry Froger wa APR FC wegukanye shampiyona adatsinzwe, ni we wagitwaye ahigitse Sosthene Habimana wa Musanze FC na Ahfamia Lofti wa Mukura VS

Umukinnyi w’umwaka

Jean Bosco Ruboneka wa APR FC na Ani Elijah wa Bugesera FC batsinzwe na Muhire Kevin wa Rayon Sports wabaye umukinnyi w’umwaka.

Umunyezamu w’umwaka

Pavelh Ndzila wa APR FC ni we wegukanye iki gihembo ahigitse Nicolas Ssebwato wa Mukura VS na Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.

Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

Iki gihembo cyegukanywe na Elie Iradukunda (2006) wa Mukura VS, yari ahanganye na Pascal Iradukunda (2005) wa Rayon Sports na Daniel Muhoza (2006) wa Etoile del’Est.

Igitego cy’umwaka

Igitego Arsene Tuyisenge wa APR FC wakiniraga Rayon Sports yatsinze Muhazi United ni cyo cyegukanye igihembo. Yahigitse icya Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines) n’icya Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

Hatowe kandi ikipe y’umwaka y’intoranywa za Shampiyona ya 2023/24 ari zo Umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC, ba myugariro Kubwimana Cédric wakiniraga muri Mukura VS [werekeje Muhazi United], Ishimwe Christian wakiniraga APR FC werekeje muri Police FC, Niyigena Clément wa APR FC na Shafiq Bakaki wa Musanze FC.

Abakina hagati ni Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Rukundo Abdulrahman wakiniraga Amagaju FC werekeje muri Rayon Sports na Muhadjiri Hakizimana wa Police FC mu gihe ba rutahizamu ari Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC werekeje muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC.

Igihembo cy’icyiciro cy’umusifuzi w’umwaka cyatoranyijwe na Komisiyo y’Imisifurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyegukanywe n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo, uri mu ibara ry’umukara ni we watsinze, abandi ni abo bari bahanganye

Sam Karenzi (Fine FM)
Reagan Rugaju (RBA)
Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
Claude Hitimana (Radio10)
Aime Niyibizi (Fine FM)
Thierry Kayishema (RBA)
Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
Rugangura Axel (RBA)

Umunyamakuru w’umwaka w’umugore, uri mu ibara ry’umukara ni we watsinze, abandi ni abo bari bahanganye

Rigoga Ruth (RBA)
Adelaide Ishimwe (TV10)

Ikiganiro cya Radio cy’umwaka, icyanditse mu ibara ry’umukara ni cyo cyatsinze, ibindi ni ibyo bari bahanganye

Urubuga rw’Imikino (RBA)
Urukiko (Radio10)
Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Sports Plateau (B&B FM)

Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

Kickoff (RBA)
Bench ya Siporo (Isibo TV)
Zoom Sports (TV10)
I Sports (Ishusho TV)

Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

IGIHE
INYARWANDA
ISIMBI
The New Times
Rwanda Magazine

Muhire Kevin ni we wabaye umukinnyi wahize abandi
Muhadjiri na Clement baje mu ikipe y'umwaka
Ani Elijah na Victor Mbaoma ni bo batsinze ibitego byinshi
Abakinnyi bahawe ibihembo
Sam Karenzi yabaye umunyamakuru w'umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyorurema Augustin
    Ku wa 10-08-2024

    Ibihembo byegukanye ababikwiye
    Ahubwo ndibirare bazatwereke champions nziza

IZASOMWE CYANE

To Top