Muhire Kevin wari umaze iminsi mu Rwanda nta kipe afite, yasinyiye Rayon Sports amasezerano azageza muri Mutarama 2024.
Kuva yasoza amasezerano na Al- Yarmouk yo muri Kuwait mu mpeshyi y’uyu mwaka, Muhire Kevin ari mu Rwanda aho nta kipe yari afite.
Rayon Sports yamaze gutangaza ko uyu mukinnyi ubu ari umukinnyi wayo, uyigarutsemo nyuma y’ibihe bitandukanye yagiye ayikinira.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’igihe gito azageza muri Mutarama 2024.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha abataha izamu afite amakipe atandukanye ashobora kwerekezamo muri Mutarama ari nayo mpamvu yumvikanye n’iyi kipe igihe gito, mu gihe bitanduka akaba azaguma muri Rayon Sports akayisinyira igihe kirekire.
Muhire Kevin yatangiriye umupira mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.
Muri Mutarama 2019 nibwo yerekeje mu ikipe El Makasa mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy’amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.
Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish. Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.
Rayon Sports is happy to announce the signing of Rwanda national team midfielder Kevin MUHIRE to a short - term agreement#OnceaBlueAlwaysaBlue @MuhireKevin5 pic.twitter.com/rNEXRNkvfy
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) October 12, 2023
Ibitekerezo