Siporo

Muhire Kevin yahamije ko ibiganiro na Rayon Sports bitaratangira, ngo yari mu kiraka

Muhire Kevin yahamije ko ibiganiro na Rayon Sports bitaratangira, ngo yari mu kiraka

Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yahimije ko amasezerano ye na Rayon Sports yarangiye ndetse ko nta n’ibiganiro baragirana, ngo umukino yaraye akinnye ni nk’aho yari mu kiraka.

Muhire Kevin yari yasinye umwaka umwe w’imikino muri Rayon Sports, kumugaragaro ku munsi w’ejo hashize batsinda Police FC 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3 yahamije ko amasezerano ye yarangiye ndetse yari ameze nk’umuntu uri mu kiraka.

Ati “Navuga ko nari mu kiraka, iyo mvunika nari kuba ngiye mu bibazo, nitangiraga ikipe kugira ngo ngire icyo mbasigira nka Kapiteni wabo. Natangiranye na yo, ngomba gusozanya na yo.”

Yakomeje kandi avuga ko ataramenya aho azerekeza gusa ngo ni heza, ibiganiro na Rayon Sports byo ntabihari.

Ati “Sindamenya aho nzerekeza, ngiye kuruhuka, ibindi muzabimenya mu minsi iri imbere ariko ni ahantu heza. Ibiganiro na Rayon Sports nta bihari, nta biraba, ndacyategereje. ”

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda gukinayo aho amakuru amwerekeza muri Saudi Arabia.

Muhire Kevin ngo nta biganiro aragirana na Rayon Sports byo kumwongera amasezerano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top