Siporo

Muhire Kevin yavuze ko Rayon Sports yungukiye mu guhuzagurika kwa APR FC

Muhire Kevin yavuze ko Rayon Sports yungukiye mu guhuzagurika kwa APR FC

Umukinnyi wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko kuba ubu Rayon Sports yarafashe umwanya wa 2 ndetse irushwa na APR FC ya mbere inota rimwe, babikesha ugutakaza kwa hato na hato kw’amakipe yari abari imbere arimo na APR FC yabarushaga amanota menshi.

Kugeza ku munsi wa 10, Rayon Sports yarushwaga amanota 7 na Musanze FC yari iyoboye urutonde ndetse ikarushwa 5 na APR FC yari iya kabiri aho yari ifite 21 ndetse benshi bemeza ko kuba APR FC yarashyizemo amanota angana gutya kuri Rayon Sports yari ifite 16 bitazayoroherera kuyakuramo.

Nyuma y’uko APR FC itsinze umukino 1 muri ine iheruka aho indi yayinganyije (harimo n’ikirarane cya Sunrise), Rayon Sports igatsinda 3 muri 4 ikanganya 1 (harimo ikirarane cya Police FC), yahise iyisatira aho ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 27, Rayon Sports igakurikira n’amanota 26.

Muhire Kevin avuga ko gukuramo aya manota bungukiye mu guhuzagurika kw’amakipe abari imbere, bo bashyira hamwe kuko bari bazi icyo bashaka ndetse ubu intego akaba ari igikombe nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI.

Ati “Ni ububwe, guhuza dufite hagati yacu, ikipe iyo ihuza bakorera hamwe ndumva ntacyabananira, twari tubizi ko baturusha amanota menshi mbere, twaragiye turakora twirengagiza abari imbere yacu ku bw’amahirwe bagenda batakaza, mu gutakaza kwabo tubibyaza umusaruro biraduhira ni yo mpamvu gahunda ari igikombe kugeza aka kanya, ni iby’agaciro ku ikipe muri rusange ariko nta kirakowa haracyari byinshi byo gukora turacyasunika.”

Uwavuga ko urugamba rwa APR FC na Rayon Sports ku gikombe ari bwo rutangiye ntiyaba abeshye, Muhire Kevin agaruka ku mahirwe bafite ku gikombe ugereranyije abakinnyi bafite n’abo APR FC, yavuze ko icy’ingezi ari ukumenya uko ukinisha abakinnyi ufite ibyo rero abatoza ba bo bakaba babizi akaba yizeye kwegukana igikombe.

Ati “Amahirwe arahari ku gikombe kuko abakinnyi ufite (squad) si ikibazo ahubwo uburyo uyikinishamo hari igihe uba ufite abakinnyi beza utazi kubakoresha bikakubera impfabusa, ku bwanjye navuga ko dufite abatoza beza bazi gukoresha abakinnyi neza, tubanye neza rero, navuga ko uko dukoreshwa ari byo bituma tubona umusaruro kandi intego ni igikombe nk’uko nabivuze.”

Kugeza ubu harabura imikino 2 gusa kugira ngo igice kibanza cya shampiyona kirangire aho APR FC ku munsi wa 14 izahura na Gorilla FC ni mu gihe Rayon Sports izakina AS Kigali, APR FC izasoreza kuri Amagaju FC n’aho Rayon Sports isoreze kuri Kiyovu Sports.

Muhire Kevin yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top