Siporo

Mukansanga ku rutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi

Mukansanga ku rutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima ari ku rutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi cy’abagore 2023.

Ni igikombe kizabera muri New Zealand na Australia kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza 20 Kanama 2023.

Mukansanga w’imyaka 34 we n’abandi basifuzi 3 b’abagore bakomoka muri Afurika ari bo Vincentia Amedome wo muri Togo, Akhona Makalima wo muri Afurika y’Epfo na Bouchra Karboubi wo muri Morocco.

Mukansanga akaba aheruka gushyirwa na CAF ku rutonde rw’abasifuzi beza b’abagore muri Afurika.

Ni nyuma kandi yo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo aho cyabereye muri Qatar 2022.

Igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba kiba ku nshuro ya 9 aho kizahuza ibihugu 32. Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo ifite igikombe giheruka aho yatsinze ku mukino wa nyuma France 2-0.

Mukansanga Salima azasifura igikombe cy'Isi cy'abagore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top