Siporo

Mukunzi nko muri dame wamwita ipiyo irya hose - Umutoza Fidele

Mukunzi nko muri dame wamwita ipiyo irya hose - Umutoza Fidele

Nyuma y’uko ikipe ya UTB VC isinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukunzi Christophe, umutoza Nyirimana Fidele yavuze ko kimwe mu bibazo yagize bigatuma ategukana shampiyona ari ukubura umukinnyi nka Mukunzi Christophe.

Mukunzi Christophe usoje amasezerano muri REG y’imyaka 2, yasinyiye UTB VC amasezerano y’imyaka 3.

Umutoza Nyirimana Fidèle wakoranye na Mukunzi Christophe muri Gisagara VC, yavuze ko bishimishije kugira umukinnyi nka we kuko bizafasha ikipe ye guhatanira igikombe cy’umwaka utaha w’imikino.

Yavuze ko uyu mukinnyi ari nko mu mukino wa dame yaba ari ya piyo irya zose.

Ati"hari akantu kamwe abantu bataramumenyaho, ninjye wamuzanye i Gisagara n’abantu baho batamushaka, ariko nyuma yo kumuzana njye nawe ibikombe hafi ya byose twarabitwaye. Iyo wamaze kuba umunyamwuga ntabwo uba akirwanira gutera imipira 20, ahubwo aba arwanira gukinisha abandi kugira ngo bakurebereho."

"Hari akantu batigeze bakurikira, kugendera ku magare muri siporo yacu nko muri Volleyball ni Mukunzi wabitangiye abandi bose barakurikira, icyo ni kimwe. Mukunzi kumutoza ni umukinnyi wubaha amabwiriza umuhaye 100% buriya nicyo kibazo cyangoye gituma dutakaza umukino wa nyuma, kuko twabuze Mbappe bakina bimwe kuko yagiye habura ibyumweru 2 kugira ngo dukine final, Mukunzi nko muri dame wamwita ipiyo irya hose, bivuze ngo wamubwira ngo jya aha unkorere ibi kandi akabyubahiriza 100%."

Umwaka ushize w’imikino muri Volleyball, UTB VC yasoje ku mwanya wa 2 muri shampiyona, ni nyuma yo gutwarwa igikombe na APR VC.

Mukunzi Christophe yasinye imyaka 3 muri UTB VC
Nyirimana Fidele avuga ko yasubijwe kubona Mukunzi Christophe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top