Siporo

Mukura VS yabuze ayo icira n’ayo imira, FERWAFA yayiteye urw’ingusho

Mukura VS yabuze ayo icira n’ayo imira,  FERWAFA yayiteye urw’ingusho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje Mukura VS ko n’isaha ya saa 18h00’ bari bayemereye gukinaho na Rayon Sports ku wa Gatandatu basanze bidashoboka, Super Cup itagomba kubangikanywa n’undi mukino uwo ari wo wose.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise "Mukura VS Seasonal Launch" aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Byakuruye impaka nyinshi cyane hibazwa impamvu iyi kipe yo mu Magepfo yangiwe gukina, na yo yakomeje gutsimbarara kugeza aho FERWAFA ibasabye ko niba bashaka gukina uyu mukino bawushyira saa 18h00’ amasaha atandukanye n’aya Super Cup.

Ejo hashize Mukura VS yanditse yemera guhindura amasaha y’umukino ukajya saa 18h00’, yagize iti "Nyuma y’ibaruwa twohereje ku wa 5 Kanama 2024, twumvise ko itariki n’isaha twari twatanze mbere bihurirana na FERWAFA Super Cup. Turashimira imikoranire n’ibiganiro byabayeho hagati yacu na FERWAFA n’ikipe twatumiye, Rayon Sports, kuba hari uburyo twabashije kugera ku mwanzuro wumvikanyweho.”

"Twese hamwe twemeje guhindura tugashyira Ibirori byo Gutangiza Umwaka Mushya wa Mukura VS wa 2024/25 ku wa 10 Kanama 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikabera kuri Stade ya Huye. Turabasaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa kuri iyi gahunda nshya.”

Gusa nabwo nk’uko ISIMBI yari yabyanditse, igisubizo cyaje kiyihakanira ko Super Cup itabangikanywa.

Iti "Nyuma yo kugisha inama mu buryo butandukanye, turabamenyesha ko icyemezo cyo guhindura umunsi wa “Mukura Season Launch” kidahinduka, rero Super Cup ntizabangikanywa cyangwa ngo ibere rimwe n’ikindi gikorwa cy’umupira w’amaguru.”

“Turakomeza kubashishikariza kuba mwayikora undi munsi mwihitiyemo ariko utabangamiye ingengabihe [y’amarushanwa] nk’uko yateganyijwe. Tubifurije amahirwe mu mwaka w’imikino mushya.”

Mukura VS ivuga ko gusubika uyu mukino n’iki gikorwa cyo kwerekana abakinnyi bizayihombya byinshi birimo n’amafaranga yari yashoyemo.

FERWAFA yakomeje kwanga umukino wa Rayon Sports na Mukura VS
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top