Siporo

Munyakazi Sadate yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugura itike y’umwaka ya Kiyovu Sports

Munyakazi Sadate yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugura itike y’umwaka ya Kiyovu Sports

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yaguze itike y’umwaka wose imwemerera kureba imikino yose Kiyovu Sports yakiriye.

Nyuma ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na yo iheruka gutangaza ko yashyizeho uburyo umufana ashobora kugura itike y’umwaka wose akazajya areba imikino yakiriye.

Ubusanzwe amatike y’umwaka ya Kiyovu Sports agura ibihumbi 30 FRW ku bicara ahasanzwe hose, 80FRW ahatwikiriye, 300FRW muri VIP ndetse n’ibihumbi 500 FRW muri VVIP.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yagaragaje ko yamaze kugura itike y’ibihumbi 500 imwemerera kwicara muri VVIP mu mikino yose Kiyovu Sports izakira mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Sadate wanabaye uwa mbere mu kugura itike y’umwaka muri Rayon Sports yihebeye, yashimiwe cyane n’abantu bagiye batanga ibitekerezo bavuga ko igikorwa yakoze ari cyiza cyane.

Munyakazi Sadate yaguze itike y'umwaka ya Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top