Siporo

Murangwa Eugene ntiyemeranya na Munyakazi Sadate ku hazaza ha Rayon Sports

Murangwa Eugene ntiyemeranya na Munyakazi Sadate ku hazaza ha Rayon Sports

Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu gihe cyo hambere, abona igisubizo kirambye kuri iyi kipe ari ugushaka ibigo byifite bigashoramo imari mu gihe Munyakazi Sadate we yumvaga yagurishwa.

Benshi baribaza ahazaza h’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa yo.

Byakurikiwe n’inkuru, inama zitandukanye ziga uburyo iyi kipe yayoborwamo ikaba yabaho itagongwa n’ikibazo cy’amikoro nk’uko byari bisanzwe.

Mbere y’uko Uwayezu Jean Fidele yegura, Munyakazi Sadate wayoboye iyi kipe 2019-20 yigeze gutanga igitekerezo cy’uko Rayon Sports yagurishwa.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports yabanje gukemanga uburyo Uwayezu Jean Fidele yagiye ku buyobozi.

Yavuze ko mu myaka myinshi yamaze muri iyi kipe yaba ari umukinnyi na nyuma yo gukina nta rimwe yigeze aca iryera Uwayezu Jean Fidele.

Ibintu avuga ko ari ikosa ryakozwe n’abamuzanye kuko bigaragara ko yazanywe kuko atari asanzwe mu ikipe.

Gusa Murangwa yavuze ko yahuye na Uwayezu Jean Fidèle inshuro ebyiri bakaganira ku birebana n’ikipe ndetse yasanze ari umuntu wari ufite ibitekerezo byo kuyubaka gusa ibihe yayisanzemo bikaba byari bigoye kuba byatuma abigeraho.

Yasabye abafana kwirinda kumva ko ubwo Jean Fidèle yagiye, ibintu bigiye kuba byiza, ashimangira ko ari cyo gihe ngo “abashishikajwe na Rayon Sports bahure, baganira ku nzira nziza ikwiye.”

Nubwo ushobora kumva igitekerezo cye cy’uburyo ibibazo biyirimo byakemuka gifite aho gihuriye n’icya Sadate, gusa si bimwe, Murangwa we yifuza ko bayiha umuntu cyangwa Kompanyi runaka ikayishoramo imari.

Ati “Mu mboni zanjye, igisubizo kiri mu gushaka umuntu wifite cyangwa ikigo kimeze nk’ibi bishora mu makipe akomeye muri Afurika, ushaka gushora muri Rayon Sports agafata inshingano zo kuyicunga umunsi ku munsi. Ubu buryo bw’imiyoborere ni bwo bwonyine mu by’ukuri bwafasha ikipe kugera ku rwego rwiza haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Ubu ikibazo gihari, Rayon Sports izaragizwa nde?

Murangwa Eugene abona Rayon Sports yashakirwa umuntu uyishoramo imari
Yavuze ko uko Uwayezu Jean Fidele yajemo abikemanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top