Siporo

Muri APR FC na Rayon Sports bamwe mu bakinnyi batangiye kwisabira impapuro zibarekura

Muri APR FC na Rayon Sports bamwe mu bakinnyi batangiye kwisabira impapuro zibarekura

Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye, bamwe mu bakinnyi batangiye gutekereza aho bazerekeza umwaka utaha, ni nako bamwe batangiye kwandikira amakipe ya bo basaba urupapuro rubarekura "Release Letter" ngo bajye gushakira ahandi.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko muri Rayon Sports na APR FC bamwe mu bakinnyi bamaze kwandikira aya makipe bayamenyesha ko bifuza kugenda nubwo hari bamwe bifuzaga kongerera amasezerano.

Benshi mu bakinnyi basabye impapuro zibemerera kujya kwishakira ahandi, ni abakinnyi batababonye umwanya wo gukina uhagije muri aya makipe.

Muri Rayon Sports bivugwa ko nubwo Mucyo Junior Didier ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira wifuzwa na Police FC na Ganijuru Elie ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira bifuzaga kubongerera amasezerano ariko bakaba batabikozwa.

Aba bakinnyi bombi baosoje amasezerano ya bo muri Rayon Sports bamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe basaba impapuro zibarekura "Release Letters" ngo bajye gushakira ahandi.

Muri APR FC naho biravugwa ko bamwe mu bakinnyi batabonye umwanya uhagije wo gukina umwaka ushize bamaze gusaba ko barekurwa.

Rwabuhihi Aime Placide winjiye muri APR FC 2019 avuye muri Kiyovu Sports asinya imyaka 2, muri 2021 yaje kongererwa indi 3 akaba asoje amasezerano ye.

Placide na we wifuza kujya mu ikipe abona umwanya wo gukina, amakuru avuga ko yamaze gusaba urupapuro rumurekura kuko abona ko kuzakina muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bigoye.

Undi mukinnyi ni myugariro na we wo mu mutima w’ubwugarizi, Buregeya Prince wakuriye mu inshuri ryigisha umupira rya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru 2017.

Uyu mukinnyi mu mwaka w’imikino wa 2018-19 yakoze agahigo ko kuba yarakinnye imikino yose 30 ya shampiyona. Nyuma yagiye azanirwaho abandi bakinnyi kugeza abuze umwanya wo gukina. Abamwegereye bakubwira ko atiteguye kuguma muri APR FC yicara ko agomba kujya aho akina ari na yo mpamvu na we yasabye ikipe kumurekura. Arifuza kujya aho akina ikipe y’igihugu ikongera kumutekerezaho.

Ganijuru ntabwo yifuza gukomezanya na Rayon Sports
Mucyo Junior Didier bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Police FC
Buregeya Prince ntabwo yiteguye kuguma muri APR FC adakina
Placide yasabye gutandukana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bertin ndabikunze
    Ku wa 18-05-2024

    Nibihangane Apr fc iba ifite erega ibintu byinshi igenzura ubwose Nuko babubuze ibitego kuribo cg nukutabona umwanya wo gukina Nuko numva babarekura bakajya aho bazajya babona umwanya wo kwigaragaza.

  • Jean Paul
    Ku wa 17-05-2024

    Kwerii

  • Musoni jean bosco
    Ku wa 17-05-2024

    Ndumukunzi wa APRfc murwanda ibikombe turabitwara pe no ne nkubuyobozi ntakundi mwadufasha nibura natwe tukagera mumatsinda

IZASOMWE CYANE

To Top