Siporo

Muri iki gihugu igikombe ntigitwarwa kiragurishwa – Ikipe ya Rwatubyaye mu mvugo ikomeye yibasiye perezida wa Federasiyo ya bo

Muri iki gihugu igikombe ntigitwarwa kiragurishwa – Ikipe ya Rwatubyaye mu mvugo ikomeye yibasiye perezida wa Federasiyo ya bo

FC Shkupi nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia ku mwanya wa 3, yibasiye bikomeye perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu aho yavuze ko umupira wangiritse ndetse igikombe kidatwarwa ahubwo kigurishwa.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo shampiyona y’iki gihugu yashyizweho akadomo, FC Shkupi yasoreje kuri Struga inayitsinda 2-1.

Shampiyona yegukanywe na Struga n’amanota 64 inganya na FC Skendij ni mu gihe Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yasoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 62.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko muri iki gihugu igikombe kidatwarwa ahubwo ugishaka akigura.

Iti “Twategereje ko imikino irangira ngo tuvuge ibintu byinshi. Uyu munsi turashimira abakinnyi n’abatoza ba KF Struga kuko nta n’umwe wakirengagiza imbaraga bakoresheje, ariko ntabwo twashimira Struga nk’ikipe nta nubwo tuzabikora. Muri iki gihugu ntabwo igikombe gitwarwa ahubwo kiragurishwa. Ibi tuzabyerekana tunabisobanurire abanya-Macedonia mu gihe gikwiye”

Bakomeje bavuga ko perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Macedonia akwiye kuvaho kuko ntacyo amaze uretse kuwangiza.

Iti “Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ntacyo afite yakorera umupira uretse kuwangiza gusa. Niba ingingo ari ikipe y’igihugu, tugomba gukuraho perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu maguru mashya. Kwihisha inyuma ya politiki, gukoresha izina rya politiki kandi rimwe na rimwe biba ari mu nyungu za bo atari iza ruhago.”

FC Shkupi yavuze ko uyu muperezida ari nka kanseri ndetse akaba agomba gukurwaho vuba bishoboka cyane.

Iti “Uyu muperezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ni nka kanseri, akwiye gukurwaho vuba bishoboka cyane. Mu cyumweru gitaha (cyatangiye uyu munsi) tuzabasangiza buri kimwe nta n’umwe wacika kwihisha inyuma ya politiki yarangiza agakina imikino y’umwanda yitwaje politiki.”

Basoje bavuga ko bagiye gufata imyanzuro ikomeye irebana n’ahazaza ha FC Shkupi ndetse bakazabisangiza abakunzi ba bo n’impamvu babikoze.

Ikipe ya Rwatubyaye Abdul yibasiye perezida wa Federasiyo y'Umupira w'Amaguru muri Macedonia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top