Siporo

Muri Kiyovu Sports zahinduye imirishyo, ’Company’ yambuwe ikipe

Muri Kiyovu Sports zahinduye imirishyo, ’Company’ yambuwe ikipe

Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ’Company’ kubera amakosa yakoze kugeza aho ikipe yaciwe amafaranga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo 2; Imikoranire hagati y’Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse na Kiyovu Sports Company LTD.

Muri iyi baruwa yasinyweho n’abagize Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports bayobowe na Ndorimana Jean François Regis basanze Kiyovu Sports Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal yarakoze amakosa yatumye ikipe ijya habi, bahitamo kuyambura ikipe by’agateganyo mu gihe bategereje Inteko Rusange izafata umwanzuro.

Bati "Hashingiwe ko Kiyovu Sports Company LTD yagiye ikora amakosa anyuranye mu bihe bitandukanye kandi akagira ingaruka ku ikipe; gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranyije n’amategeko ikabihererwa ibihano na FIFA bingana na Miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana cyenda (80,900,000 Frw);"

"Kuba Kompanyi (Company) itagishoboye gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nk’uko bikubiye mu masezerano y’imikoranire Umuryango wagiranye na Kompanyi. Dushingiye ku mikoro make yagaragajwe na Kompanyi ko itagishoboye gutunga ikipe ubu abakinnyi n’abakozi bakaba bamaze kugira ibirarane by’imishahara;"

"Hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya Kompanyi n’Umuryango, abagize Komite Nyobozi bemeje ko ibikorwa bya Siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company LTD bikaba bisubijwe by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka. "

Ibi bibaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi umwuka mubi ututumba hagati ya Ndorimana Jean François Regis uyobora Umuryango wa Kiyovu Sports na Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Company LTD, hari n’igihe byavuzwe ko bashatse kurwana kubera kutumvikana uburyo ikipe iyobowemo.

Kiyovu Sports yambuwe Company
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top