Siporo

Murumuna wa Manishimwe Djabel, Ally Tidjan yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo muri Rayon Sports

Murumuna wa Manishimwe Djabel, Ally Tidjan yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo muri Rayon Sports

Tumusiime Ally Tidjan ubu ukinira Musanze FC, akaba murumuna wa Manishimwe Djabel wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, avuga ko imvune yahuriye na zo muri Rayon Sports ari kimwe mu byatumye impano ye yagaragariraga benshi itajya ku itara atange ibyo afite.

Uyu mukinnyi wanyuze muri Rayon Sports ndetse benshi muba-Rayon bakaba bari bamutegerejeho byinshi harimo ndetse no kuzaba umwe mubazishakamo umucunguzi w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka iri imbere.

Ally Tidjan uvukana na Manishimwe Djabel, ubu akinira Musanze FC, ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko, avuka mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba avuka mumuryango w’abana batanu, barimo na Manishimwe Djabel.

Urugendo rwe nk’umukinnyi w’umwuga rwatangiye neza mu mwaka wa 2018 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.

Nyuma y’aho Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2017-18 igice kibanza cya shampiyona kirangiye, Rayon Sports yatozwaga na Olivier Karekezi ndetse na Nyakwigendera Jeannot Witakenge wari umwungirije, ikaba yarasubukuye imyitozo iri kumwe n’abakinnyi bashya bari mu igeragezwa muri abo harimo murumuna wa Rutanga Eric, Habineza Olivier wari umaze gutandukana n’irerero rya APR FC na Tumusiime Ally Tidjan watangaga icyizere na we wanyuze mu bato ba APR FC.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Tumusiime Ally Tidjan wakuriye mu ngimbi za APR FC yaje gutangira imyitozo muri Rayon Sports yamaze amezi akabakaba atandatu atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina (Licence) dore ko yaje shampiyona y’umwaka wa 2017/18 yaramaze gutangira ndetse uwo mwaka w’imikino urinda urangira atarabona ibyangombwa.

Mu mwaka w’imikino 2018/19 ku itariki ya 13 Mutarama 2019 ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakiragaho Kirehe FC kuri Stade ya Kigali kuri ubu yitiriwe umunyabigwi Pelé, uyu musore wari ufite imyaka 18 y’amavuko yakandagiye mu kibuga asimbuye Manzi Thierry, mu mukino iyi kipe yatozwaga n’umunya Brazil Robertinho yaje kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0. Wari wo mukino wa mbere Tumusiime Aly Tidjan yakinnye wa shampiyona mu mwambaro wa Rayon Sports, umukino w’amateka kuri we adateze kwibagirwa.

Ati "Umukino wanjye wa mbere muri Shampiyona ni umukino ntazibagirwa. Twari twakinnye na Kirehe, ku muntu wari ukinnye icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere, birumvikana ni umunsi uba udasanzwe udashobora kwibagirana by’umwihariko no gukinana n’abakinnyi bakomeye ni ibintu mu by’ukuri bijya mu mateka y’umuntu!"

Mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze muri Rayon Sports nk’umukinnyi ufite ibyangombwa byuzuye, hari byinshi atazibagirwa birimo nk’uburwayi n’imvune byamuranze bikaba biri no mu byatumye atabona umwanya uahagije wo kwerekana ubushobozi bwe.

Ati: "Ikindi ntakibagirwa, ni imbogamizi nagiye mpura na zo harimo uburwayi, nakunze kugira urutugu rucomoka ku buryo hari igihe cyageraga mbura gato ngo nkine bikaza kwanga, kuko ndibuka ubwo narindi mu mwaka wa kabiri ndetse ntangiye kumenyera, hari umutoza wigeze kuza (Javier Martinez Espinoza) arankunda cyane, araza turi kumwe n’abakinnyi bakuru, ubwo nari ntangiye kugera ku rwego rwo kuba nakina."

"Yarankundaga cyane ndetse ku mukino twari tugiye guhuramo na Gasogi, anshyira ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kuzabanza mu kibuga ariko bigeze ku munsi wa nyuma turi bukine, ku myitozo ya nyuma nza gucomoka urutugu, amahirwe yo kubanzamo aba arabuze. kuva ubwo umutoza na we yatangiye kubona ko mfite icyo kibazo amahirwe yendaga kumpa aragabanuka, noneho nanakina ugasanga ndi gukina nsimbura iminota mike.”

Uyu musore wari muri Rayon Sports ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya Shampiyona iheruka (ku nshuro yayo ya cyenda) ikayikura i Kirehe nyuma yo gusubira Kirehe ikayinyagira ibitego 4-0 (byiyongera kuri bya 3-0 mu mukino ubanza) yatwaranye n’iyi kipe igikombe cya Shampiyona ibintu bikomeye mu rugendo rwa ruhago ku mukinnyi uwo ari we wese ku Isi.

Tumusiime Ally Tidjan avuga ko kuba atarabonye umwanya wo gukina muri Rayon Sports ari ibintu bishobora kubaho mu rugendo rwa ruhago rwa buri mukinnyi wese ariko we kenshi byagiye biterwa n’ibibazo by’imvune, gusa yemera ko umukinnyi uwo ari we wese kubaho mu ikipe adakina ari igihombo gikomeye.

Ati "Kuba muri Rayon Sports ntakina, ni ibintu bibaho mu rugendo rwacu. Urumva nari muto ariko nabaye muri Rayon Sports ngira n’imvune zanabaye imwe mu mpamvu ikomeye yambujije gukina uko nabyifuzaga! Rero nk’umukinnyi muto kandi ukeneye kwemeza umutoza iyo ugize ikibazo nk’icyo birakugora cyane, ku bw’amahirwe nyuma nubwo nari narayivuyemo byaje gukunda ndakira ubu meze neza"

Yagarutse ku bihe byiza yagiriye muri iyi kipe birimo nko gutwara Shampiyona, igikombe kiruta ibindi ’Super Cup’ n’ibindi bitandukanye n’akarusho akaba yari ahari ubwo iyi kipe yageraga mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse ikanayarenga (nubwo yari atarabona ibyangombwa byuzuye) avuga ko bino bihe Rayon Sports yagize bishoboka ko byakongera kugaruka!

Ati "Ikipe yagiye mumatsinda umwihariko mperuka kuyibonana, bari abakinnyi bamenyeranye bari bamaze nk’imyaka 3 bakinana badahinduka cyane, urumva rero bari abakinnyi bakuriye mu maboko meza, abakinnyi bari bakiri bato icyo gihe.”

Ally Tidjan kandi abona Rayon Sports igenda yiyubaka neza umunsi ku munsi ndetse ikemura ibibazo birimo ndetse hakiyongeraho no kudahindura abakinnyi cyane ari bimwe mu bintu bizabafasha kongera kwitwara neza ku ruhando rwo mpuzamahanga.

Ally Tidjan yavuze ko muri Rayon Sports yahuye n'imvune nyinshi
All Tidjan unu akinira Musanze FC

NDAHAYO Aristide

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 3-06-2024

    Namukurayacu imezute

IZASOMWE CYANE

To Top