Siporo

Musa Esenu muri Iraq byanze asubira mu rugo

Musa Esenu muri Iraq byanze asubira mu rugo

Rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Musa Esenu yamaze gusubira mu ikipe y’iwabo muri Uganda, ni nyuma y’uko kujya muri Iraq byanze.

Musa Esenu wari usoje amasezerano ye y’imyaka ibiri, yari yamaze kumvikana na Masafi Al-Junoob SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Uyu rutahizamu wagombaga kuyisinyira amezi 6, byaje kurangira abuze ibyangombwa.

Musa Esenu akaba yamaze gusinyira Bull FC y’iwabo muri amasezerano y’imyaka ibiri.

Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko na 2022 ubwo yazaga muri Rayon Sports ni yo yakiniraga, yari ayimazemo imyaka 3.

Musa Esenu yasubiye muri Bull FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top