Siporo

Musa Esenu ufite icyizere ku gikombe cya shampiyona yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Musa Esenu ufite icyizere ku gikombe cya shampiyona yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Rutahizamu w’Umugande ukinira Rayon Sports, Musa Esenu yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe ku gikombe cya shampiyona ndetse ko bazarwana kugeza ku munsi wa nyuma.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-19, kuva icyo gihe ntabwo irongera kugikozaho imitwe y’intoki.

Rutahizamu Musa Esenu umwe mu bayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko uyu mwaka biteguye guhangana kugeza ku munsi wa nyuma.

Ati "Imana nidufasha tuzagitwara, tuzakomeza gukora ibishoboka byose, tugashyira hamwe, nizeye ko dufite ubushobozi bwo kugitwara, buri mukino tugomba kuwufata nk’uwa nyuma, igikombe dushobora kucyegukana."

Yakomeje asaba abafana kubaba hafi ntibazabatererane kuko nabo biteguye kubaha ibyishimo.

Ati "Abafana bakomeze kudushyigikira, ntibazadutererane, tuzakomeza kurwana kugeza ku munsi wa nyuma."

Ku kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ya 2023-24, yagize ati "niyo ntego."

Muri Mutarama 2022 nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 azarangira muri Mutarama 2024.

Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9.

Musa Esenu yizeye ko bazegukana shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • joseph Ndagijimana
    Ku wa 16-10-2023

    nanjye mbarinyuma ntagucika intejye ahubwo gikona ariyo APR FC irarye iri mejye kuko kuri 29 bazambona

  • joseph Ndagijimana
    Ku wa 16-10-2023

    nanjye mbarinyuma ntagucika intejye ahubwo gikona ariyo APR FC irarye iri mejye kuko kuri 29 bazambona

IZASOMWE CYANE

To Top