Siporo

Musanze FC yasinyishije abakinnyi 6, babiri na bo bari hafi

Musanze FC yasinyishije abakinnyi 6, babiri na bo bari hafi

Ikipe ya Musanze FC yaraye isinyishije abakinnyi 6 barimo batatu basanzwe bakinira iyi kipe mu gihe abandi 3 ari bashya bazaba bayikinira umwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ikaba yaratangiye kwitegura umwaka w’imikino utaha isinyisha umutoza Seninga Innocent.

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo ibi byose byabaye, muri Faradja Hotel i Musanze, babanje kongera amasezerano bahereye kuri Mussa Ally Sova wari usigaje umwaka ariko iyi kipe ihita imwongerera amasezerano y’imyaka 2. Dushimumugenzi Jean kimwe na Habyarimana Eugene bari basoje amasezerano bongerewe imyaka 2.

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso usoje amasezerano muri Sunrise FC, Niyonsuti Gad bakunze kwita Evra yabimburiye abandi kuba yasinyira Musanze FC amasezerano y’imyaka 2.

Ndizeye Innocent [Kigeme], wakiniraga Mukura VS na we yaraye asinyiye ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka 2.

Rutahizamu wa Heroes FC, umwe mu basore bigaragaje umwaka ushize w’imikino, Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku ni umwe mu bo Musanze yasinyishije amasezerano y’imyaka 2.

Ba rutahizamu Fred Kyambadde na Samson Ikwecuku bo bakaba banze gusinya badahawe amafaranga, Musanze FC na yo ibasaba ko bagomba kuzana impapuro zibarekura zivuye mu makipe bakiniraga ‘release letter’, bakaba bazitumyeho biteganyijwe ko zibageraho uyu munsi bagahita basinyira Musanze FC

Evra usoje amasezerano muri Sunrise yamaze gusinyira Musanze FC
Kigeme(w'imihondo) yasinye muri Musanze FC imyaka 2
Moussa Ally Sova yongereye amasezerano muri Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top