Siporo

Musanze FC yatsindiye Rayon Sports ku itara, Rudasingwa Prince ajyanwa kwa muganga atumva (AMAFOTO)

Musanze FC yatsindiye Rayon Sports ku itara, Rudasingwa Prince ajyanwa kwa muganga atumva (AMAFOTO)

Mu mukino warangiye rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince ajyanywe kwa muganga atumva, Musanze FC yatsinze Rayon Sports 1-0.
Ni wo wari umukino ufungura imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, aho Rayon Sports yari yawakiriye kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’ ku itara.

Iminota ya mbere y’igice cya mbere wabonaga Rayon Sports irimo isatira cyane ndetse ibona uburyo nk’umupira Charles Baale yateye ariko Muhire Anicet akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Aya mahirwe yakurikiwe n’indi mipira ibiri ya kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko Muhawenayo Gad akayikuramo.

Musanze FC na yo yabonye amahirwe, nk’imipira Udo Inok na Adeyinka bateye ariko ikanyura hanze gato y’izamu.

Niginama Patrick Mbogamizi na we yagerageje ishoti ku munota wa 38 ariko umunyezamu Khandime Ndiaye awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Iradukunda Pascal aha umwanya Iraguha Hadji.

Ku munota wa 67, Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ariko Muhawenayo Gad awukuramo.

Ku munota wa 73 Tuyisenge Pacifique wari winjiye mu kibuga asimbura Udo Inok, yatsindiye Musanze FC cya mbere.

Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 87 ariko Rudasingwa Prince awukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 88 umukino wahagazeho iminota 6, ni nyuma y’uko Muhire Anicet Gasongo yagonganye na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports. Prince yabaye nk’utaye ubwenge Ambulance yinjira mu kibuga kumutwara kwa muganga.

Ni nako na Gasongo na we byanze agira ikibazo ahita asimburwa. Yagiye hanze akomeza guhungizwa kuko na we wabonaga atameze neza. Byabaye ngombwa ko akurwa ku kibuga mu modoka isanzwe umukino urangiye.

Umukino warangiye ari 1-0. Indi mikino y’umunsi wa 22 izakomeza ku munsi w’ejo no ku Cyumweru.

Musanze FC yatsinze Rayon Sports
Prince yakuwe mu kibuga muri Ambulance
Anicet na we ni uku yakuwe ku kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top