Siporo

Mutsinzi Ange Jimmy yavuze icyamukuruye ku ikipe yo muri Norway

Mutsinzi Ange Jimmy yavuze icyamukuruye ku ikipe yo muri Norway

Nyuma yo gusinyira FK Jerv yo muri Norway, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yavuze ko icyamukuruye kugira ngo yerekeze muri iyi kipe ari imishinga ya yo.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 ni bwo iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi amasezerano y’imyaka 2.

Mutsinzi Ange akaba yavuze ko impamvu yahisemo iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri ari imishinga bafite na we akaba azakoresha imbaraga zose kugira ngo ayifashe kuzamuka igaruka mu cyiciro cya mbere.

Ati “Nahisemo Jerv kubera ko navuganye n’abatoza. Bambwiye umushinga batangiye. Warankuruye, yewe nanjye bankunda nk’umukinnyi wabibafashamo. Tuzakora cyane kugira ngo tugere ku ntego ziri imbere. Nzaharanira gufasha ikipe yanjye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.”

Muri Mutarama 2023 ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yasheshe amasezerano y’amezi 6 yari asigaranye ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal yari yagezemo muri Kanama 2021.

Uyu mukinnyi yashinjaga iyi kipe kuba hari imishahara n’uduhimbazamusyi itamuhaye aho yanatanze ikirego asaba ko yamwishyura arenga gato miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe yahise isohora itangazo ivuga ko nta mwenda ifitiye uyu mukinnyi ahubwo ko ashobora kwishyura miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko.

Ihuriro ry’abakinnyi muri Portugal ryatangaje ko uyu mukinnyi afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe kandi CD Trofense ikamwishyura ibyo imubereyemo ndetse iri huriro rikaba ari ryo rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa bya byo.

Mutsinzi Ange yavuze ko intego afite ari ugufasha iyi kipe gusubira mu cyiciro cya kabiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mucyo crsp
    Ku wa 31-12-2023

    muvuge amakuru ya mutsinz ange

IZASOMWE CYANE

To Top