Myugariro w’umunyarwanda uheruka gusinyira ikipe ya CD Trofense muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gutangaza ko atazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera ko yifuza kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.
Mutsinzi Ange yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ashaka kuzakoresha mu mikino ibiri yo mu itsinda E na Mali tariki ya 1 Nzeri muri Maroc na Kenya tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Uyu musore yahamagawe ari mu Bubiligi ari mu igeragezwa, ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa CD Trofense muri Portugal mu cyiciro cya kabiri.
Uyu musore rero akaba yamaze kubwira ikipe y’igihugu Amavubi ko yifuza ko ataza kuko ashaka kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.
Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera nka Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Kalisa Jamil na Nsengiyumva Isaac bakina muri Uganda, Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya yaraye ahageze.
Meddie Kagere wa Simba SC yaraye ageze mu Rwanda, Nirisarike Salomon we ategerejwe mu Rwanda uyu munsi.
Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia, Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa bose bazahurira n’Amavubi muri Maroc.
Ibitekerezo