Muvunyi na Gacinya ntibitabiriye umusangiro wa Rayon Sports batumiwemo
Bibumbiye mu itsinda "Special Team", Inkoramutima za Rayon Sports ziyobowe na perezida wa yo, Uwayezu Jean Fidele baraye bakoze inama nyunguranabitekerezo yagarukaga ku hazaza h’iyi kipe, gusa bamwe banze kwitabira ubutumire.
Ni inama yabaye kumugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 kuri Grazia Apartment.
Yitabiriwe na benshi basanzwe bazwi ko bahora hafi y’iyi kipe nka Munyakazi Sadate wayibereye umuyobozi kuva 20219-2020, Furaha Jean Marie Vianney, Muhirwa Prosper n’abandi.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo hanabayeho umusangiro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatumiye abakunzi ba yo bagera kuri 40 ariko hakaba habonetse 22 gusa.
Uwayezi Jean Fidele yavuze ko hari abagombaga kuza ariko batabonetse. Ati "ndabashimira ko mwitabiriye, hari abandi bakiri mu nzira kubera ’embouteillage’, hari abandi bari bifuje ko twaba turi kumwe, batabonetse."
Amakuru avuga ko mu bari bahawe ubutumire harimo n’abahoze bayobora Rayon Sports nka Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Me Freddy n’abandi. Gusa hari andi makuru avuga Muvunyi na Me Freddy nta butumire bahawe.
Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino, izi nkoramutima za Rayon Sports zikaba zakusanyije agera kuri miliyoni 48 azifashishwa mu kugura abakinnyi.
Ibitekerezo