Siporo

Mvukiyehe Juvenal yambuwe ubunyamuryango bwa Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal yambuwe ubunyamuryango bwa Kiyovu Sports

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yamaze kwandikira Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe amuhagarika by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Kiyovu.

Ni mu ibaruwa David watorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports tariki ya 26 Gicurasi 2024 yasinyeho kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati "Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ifashe uyu mwanya ngo ibashimire igihe wamaranye na yo no mu gihe mwari muyiyoboye. Komite Nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports ikaba igira ngo ibamenyeshe ko muhagaritswe by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports kubera y’uko utacyubahiriza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango."

Ibi babishingiye "gushora ikipe mu manza z’umurengera. Gucamo ibice abanyamuryango ba Kiyovu Sports no kwangiza umutungo wa Kiyovu Sports."

Mvukiyehe Juvenal yayoboye Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Nzeri 2023, hari nyuma y’uko abaye umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD ari yo yacungaga ikipe.

Gusa uwari umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis yaje kumuhagarika kubera ko yari yagaragaje ko nta bushobozi bwo gutunga ikipe afite.

Ibaruwa ihagarika Mvukiyehe Juvenal
Mvukiyehe Juvenal yahagaritswe kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top