Siporo

Mvukiyehe Juvenal yatakambiye Imana, Rayon Sports na APR FC azigenera ubutumwa bukomeye

Mvukiyehe Juvenal yatakambiye Imana, Rayon Sports na APR FC azigenera ubutumwa bukomeye

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yasabye Imana kuzamuhuza na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko iyi kipe itazigera imutsinda mu buzima bwe.

Yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona yaraye atsinzemo Musanze FC 1-0 maze Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC 3-1 ikava ku gikombe cya shampiyona.

Uyu muyobozi yabanje kugenera APR FC ubutumwa bazahura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho yabwiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu bazakina muri iki cyumweru ko nta kintu izamukuraho.

Ati "Mu gikombe cy’Amahoro tuzahura na APR FC ariko nayo iribizi, reka nyitangarize, nta kintu izanavamo, nta kintu izakuramo, isezere tuzahura nayo muri ½ cy’Amahoro izagarukira hariya."

Yakomeje avuga ko Imana asenga imufashije yazahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko niyo bakina imyaka 5 itamutsinda.

Ati "Reka na Rayon Sports nyigenere ubutumwa. Nyagasani nsenga, ndifuza ko yazampuza na yo ku gikombe cy’Amahoro ku mukino wa nyuma. Ni yo basaba ko dukina imyaka itanu, mpari hariya, ntabwo yakoramo."

Mvukiyehe Juvenal usigaje imikino 2 muri shampiyona, uwa Sunrise FC na Rutsiro FC asabwa gutsinda kugira ngo atware igikombe, yavuze ko batarizera kugitwara kuko bashobora gutsikira ku mukino umwe bakakibura.

Kiyovu Sports muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro izahura na APR FC aho umukino ubanza uzaba tariki ya 10 Gicurasi, uwo kwishyura ukaba tariki ya 14 Mata 2023.

Mvukiyehe Juvenal yahaye ubutumwa Rayon Sports na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top