Siporo

Mvuyekure Emmanuel wa Rayon Sports yasabye imbabazi

Mvuyekure Emmanuel wa Rayon Sports yasabye imbabazi

Nyuma yo gukubita umupira umusifuzi akanahabwa ikarita itukura, umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Mvuyekure Emmanuel, yasabye imbabazi umusifuzi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 Rayon Sports yaraye itsinzemo Etoile del’Est 2-1.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 63, umusifuzi Ishimwe Claude benshi bita Cucuri yasifuye ikosa Mvuyekure yari akoze ariko anamuha ikarita y’umuhondo, uyu mukinnyi yahagurukanye umupira agenda asanga uyu musifuzi asa n’umubwira ko ari we ukorewe ikosa.

Byaje kurangira uyu mupira awukubise umusifuzi, nta gutinda Cucuri na we yahise azamura ikarita itukura arayimwereka.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mvuyekure Emmanuel akaba yasabye imbabazi Cucuri avuga ko atari cyo yari agambariye.

Ati "Ikarita yanjye ya mbere y’umutuku kuva natangira gukina umupira w’amaguru. Ariko ni umupira w’amaguru. Ntabwo ari byo nari ngambiriye gukubita umupira umusifuzi. Mbere na mbere ndashaka kugusaba imbabazi wowe Cucuri ndakubaha cyane. Ndasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports abakinnyi bagenzi banjye na FERWAFA."

Mu gihe atafatirwa ibindi bihano, Mvuyekure Emmanuel akaba azasiba umukino umwe wo mu mpera z’icyumweru wo Rayon Sports izasuramo Musanze FC.

Yahise ahabwa ikarita itukura
Mvuyekure yasabye imbabazi Cucuri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top