Siporo

Mwadukinze ibikarito mu maso - Abafana biniguye babwiza ubuyobozi bwa Rayon Sports ukuri, Youssef yongera kugarukwaho

Mwadukinze ibikarito mu maso - Abafana biniguye babwiza ubuyobozi bwa Rayon Sports ukuri, Youssef yongera kugarukwaho

Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda nk’umukinnyi mushya uje gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura, ntabwo abakunzi b’iyi kipe babyakiriye neza aho babifashe nko gukingwa ibikarito mu maso.

Rayon Sports yari isigaje umwanya umwe igomba kongeramo umukinnyi, abakunzi b’iyi kipe bari biteze izina rikomeye nk’uko bagiye babisezeranywa n’iyi kipe ko nyuma ya Luvumbu bazagura umwataka umwe kandi ukomeye.

Ndetse n’umuvugizi wa Rayon Sports aherutse kwemerera Fine FM ko uyu mwataka yamaze kugurwa ahari igisigaye ari ukumwereka abakunzi ba Rayon Sports.

Gusa na none bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko n’uyu mukinnyi abuze hakaboneka umunya-Maroc Youssef Rharb wanyuze muri iyi kipe ari intizanyo ya Raja Casablanca bitabagwa nabi.

Uko amasaha yo gufunga isoko ry’igura yegerezaga amatsiko yari menshi ku bakunzi ba Rayon Sports bategereje kumenya icyo gikonyozi Gikundiro ya bo yasinyishije.

Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34’ z’ijoro z’ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

Gusa uyu mukinnyi akaba yaje ari intizanyo ya URA FC nk’uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku rukuta rwa Twitter.

Yagize iti “Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy’amezi atanu ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y’Igihugu mu mateka y’ikipe yacu.”

Ibi ntabwo byakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports aho bibazaga niba koko ari we rutahizamu wari warabasezeranyijwe ndetse bamwe bavuga ko ari nko gukingwa ibikarito mu maso.

Ikindi benshi bagiye bavuga ko aho kuzana uyu bakabaye bazana Youssef kuko yanyuze muri Rayon bamuzi, gusa hari na bake bamwishimiye basaba ko yahabwa umwanya.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

Izanwa rya Ojera Joackiam ryasembuye ibitekerezo by'abakunzi ba Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndayisenga jean
    Ku wa 28-01-2023

    Rayon yaragendesheje rwose niyo kudusaza mumutwe gusa.

IZASOMWE CYANE

To Top