Siporo

Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka - KNC

Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka - KNC

Mbere yo guhura na Rayon Sports, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko kuri iyi nshuro bagomba gutsinda iyi kipe kuko Gasogi atari ya yandi bazi.

Ku wa Gatanu Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2022-23.

Ni umukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis agiye gukina ari ku gitutu nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino uheruka, awutsinzwe bishobora kumukoraho.

KNC akaba yabwiye Fine FM ko Rayon Sports idaheruka amanota itaza kuyabona kiri Gasogi United imaze imikino 5 idatsindwa.

Ati "Tumaze imikino itanu tudatsindwa, none se ni gute iyo kipe idaheruka gutsinda yaduhagarara imbere? Hari ibintu mujya mukinisha, Gasogi United ntabwo ikiri ya kipe ya kera.”

Yakomeje avuga ko abantu bafashe Rayon Sports bakayikabiriza kandi nyamara nta kintu ifite ku buryo yahagarara imbere ya Gasogi United.

Ati "Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka. Ibyo byose ugiye mu mibare usanga nta mukinnyi wa Rayon Sports uhagarara imbere y’uwa Gasogi United.”

Kuba Gasogi United itarabasha gutsinda na rimwe Rayon Sports atari byo bareba kuko kuri iyi nshuro bagomba kuyitsinda ku kabi n’akeza.

Gasogi United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 25, Kiyovu Sports na APR FC zifite 27, Rayon Sports ni iya 2 n’amanota 28 mu gihe AS Kigali ya mbere ifite 30.

KNC yavuze ko azatsinda Rayon uko byagenda kose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top