Siporo

Myugariro mpuzamahanga w’Amavubi ashobora gutandukana n’ikipe ye akerekeza muri Lativia

Myugariro mpuzamahanga w’Amavubi ashobora gutandukana n’ikipe ye akerekeza muri Lativia

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Alki Larnaca FC yo muri Cyprus, Dylan Georges Francis Maes, ashobora kwerekeza muri FK Liepāja yo mu cyiciro cya mbere muri Lativia.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi aheruka mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaba yaraje gusezererwa na Mali.

Uyu mukinnyi akaba yari yatumiwe na FK Liepāja yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia mu mwiherero wabereye muri Turikiya guhera tariki ya 1 kugeza 14 Ukuboza, ubundi impande zombi zakumvikana akaba yayisinyira cyane ko bamushimye.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Maes utifuza kubivugaho byinshi yavuze ko atakwemeza ko azerekeza muri iyi kipe yasoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona ishize ariko na none yemeza ko bamwifuza.

Ati "kuyerekezamo ntabwo nabihamya. Igihari ikipe yanyeretse ko inyifuza. "

Dylan Francis Georges Maes w’imyaka 21 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2018 hari mu batarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Dylan Maes ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Latvia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top