Myugariro ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Ngando Omar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse bamaze igihe bakundana.
Ngando Omar na Belyse bombi bakomoka muri Cibitoke, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko i Burundi kuri Mairie de Bujumbura aho uyu mukinnyi abarizwa mu biruhuko.
Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’imyaka 2 bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Raphael uri hafi kuzuza imyaka 2 kuko afite umwaka n’amezi 7.
Ngando Omar akaba ari myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports akinira, ni umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, avukana na Ally Niyonzima we ukinira Amavubi.
Ibitekerezo
Niyinagize dan
Ku wa 16-08-2021Urugo ruhire kuri omar kbx