Siporo

Myugariro w’Umunyarwanda yasinye mu cyiciro cya mbere muri Latvia

Myugariro w’Umunyarwanda yasinye mu cyiciro cya mbere muri Latvia

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Dylan Georges Francis Maes Maes yasinye ikipe ya FS Jelgava yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

Uyu mukinnyi akaba yakiniraga ikipe ya NK Tolmin yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia yari yagezemo mu mpeshyi ya 2023.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, ni bwo yemeje ko yamaze gusinyira ikipe ya FS Jelgava yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

Maes w’imyaka 22 akaba ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi guhera mu batarengeje imyaka 18 akaba yaranikiniye abatarengeje imyaka 23.

Dylan Maes muri 2020 yavuye mu Bubiligi yerekeza muri Sintrense yo muri Portugal yakiniye umwaka umwe ahita ajya muri CF Estrela Amadora B nayo yo muri Portugal yakinnyemo imyaka 2, ni bwo yahise ajya muri Cyprus mu ikipe ya Alki Oroklini batandukanye muri 2023.

Uyu mukinnyi yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.

Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2022 ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho yaje gukurwamo na Mali.

Dylan Maes yamaze gusinyira FS Jelgava muri Latvia
Dylan Maes ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top