Siporo

Myugariro wa APR FC arabagwa uyu munsi

Myugariro wa APR FC arabagwa uyu munsi

Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude arabagwa imvune yo mu ivi yagize muri Gashyantare 2023.

Uyu mukinnyi ni we nimero ya mbere kuri uyu mwanya mu ikipe y’ingabo z’igihugu aheruka mu kibuga tariki ya 12 Gashyantare 2023 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-23 wo Rayon Sports yabatsinzemo 1-0.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta mukino Claude yongeye gukina, yarivuje ariko biranga birangira abaganga bemeje ko agomba kubagwa.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023 Niyomugabo yagiye kubagwa, ni igikorwa kigomba kubera Kicukiro ku ivuriro rya Dream Medical Center.

Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye muri AS Kigali aho yayisinyiye imyaka 2, irangiye muri 2021 yongereye andi masezerano y’imyaka 2.

Niyomugabo Claude arabagwa uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top