Myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe, ni nyuma y’uko atabonye umwanya uhagije wo gukina.
Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri AS Kigali, mu myaka 2 yari ayimazemo akaba atarabonye umwanya uhagije wo gukina.
Mu gihe asoje amasezerano ye, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yanze kongera amasezerano kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse akaba atanizeye ko anongereye yazawubona akaba yakongera mu gihe yahabwa isezerano bigashyirwa no mu masezerano ko azakinishwa.
Amakuru avuga ko umuhagarariye ushinzwe kumushakira isoko, Museveni Robert mu rwego rw’ahazaza h’umukinnyi we, na we adashaka ko yongera amasezerano ahubwo agomba kujya ahantu akina ku buryo yongera kuzamura urwego rwe akongera no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
APR FC nayo ikaba ititeguye kurekura Claude kuko amakuru avuga Mangwende bakina ku mwanya umwe ashobora kujya gukina hanze y’u Rwanda.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yifuza uyu mukinnyi ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi bwayo kuko ihafite ikibazo.
Ibitekerezo
Habarurema innocent
Ku wa 2-07-2021Nukuri Apr nimuganirize hakirikare kdi azakinishwe kuko arashoboye ntibazamurekure natwe turamwe mera

bahore patrick
Ku wa 1-07-2021APRFC igombavkumugumana kuko Claude arafasha igihe mangwende adahari