Siporo

Myugariro wa AS Kigali yitabye Imana

Myugariro wa AS Kigali yitabye Imana

Myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n’umunyezamu akamira ururimi ubwo bari mu myitozo.

Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

Mukonya bivugwa ko yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

Mukonya yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top