Siporo

Myugariro wa Police FC yemeje ko ikipe ye isa n’iyavuye ku gikombe

Myugariro wa Police FC yemeje ko ikipe ye isa n’iyavuye ku gikombe

Myugariro w’ikipe ya Police FC, Abouba Sibomana abona ikipe ye y’abashinzwe umutekano isa n’iyavuye ku gikombe cya shampiyona aho ahamya ko kukegukana bigoranye.

Uyu mukinnyi wari umaze igihe afite ikibazo cy’imvune, yatangiye gukinira Police FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22.

Uyu mukinnyi umaze gukina shampiyona nyinshi mu Rwanda, yabwiye ISIMBI ko uyu mwaka byagorana kuba wavuga ngo ikipe izatwara igikombe kuko amakipe yose yiyubatse kandi arimo kugenda akubana.

Ati “Aka kanya rero urebye imikino igisigaye, shampiyona n’ukuntu ikipe zirimo kugenda zikururana cyane, ndabona bizarinda bigeza ku munsi wa nyuma bikimeze gutya zigikururana, sinakubwira ngo iyi ng’iyi izatwara igikombe, nkurikije uburyo shampiyona ihagaze n’uko irimo kugenda.

Agaruka ku mahirwe Police FC ifite ku gikombe yagize ati “Kubera iki bitashoboka? Nkurikije uburyo turimo kugenda tunganya, n’amakipe aturi imbere amanota aturusha ariko aka kanya navuga ko kugitwara bigoye.”

Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino 20 muri 30, APR FC ni iya mbere n’amanota 44 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha ibitego 3 mu byo zizigamye kuko izigamye 18, Kiyovu Sports ikazigama 15, Mukura ni iya 3 ifite amanota 36, Rayon Sports 34, AS Kigali 32, Musanze FC 31 ni mu gihe Police FC ari iya 7 n’amanota 30.

Abouba Sibomana (wa 3 uhereye iburyo) abona Police FC bigoranye ko yakwegukana shampiyona y'uyu mwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top