Siporo

Myugariro wa Rayon Sports agiye gukora igeragezwa muri UAE

Myugariro wa Rayon Sports agiye gukora igeragezwa muri UAE

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Mucyo Junior Didier agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mukinnyi akaba yamaze kubona ibyangombwa byose, agomba gukora igeragezwa ry’iminsi 30.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka 2 muri Rayon Sports yagezemo avuye muri Bugesera FC, yifuje kumwongerera amasezerano ariko we arabyanga ababwira ko hari andi makipe yo hanze barimo kuvugana.

Didier yabwiye iyi kipe ko batakomezanya keretse mu gihe aya makipe yo hanze y’u Rwanda bidakunze ko ari bwo yahaguma.

Biteganyijwe ko mu gihe yatsinda igeragezwa muri iyi kipe ya Al Jazira ibarizwa mu Mujyi wa Abu Dhabi ikaba ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahita ayisinyira.

Mucyo Junior Didier agiye gukora igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top