Siporo

Myugariro wa Rayon Sports yahagaritse imyitozo

Myugariro wa Rayon Sports yahagaritse imyitozo

Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo kuko hari ibyo ubuyobozi bumugomba butamuhaye.

Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, ntabwo yari yahawe amafaranga ye yose.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bumvikanye imyaka 2 kuri miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ariko aza guhabwamo miliyoni imwe gusa.

Mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Libya na Nigeria mu ntangiriro z’uku kwezi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, yasize abwiye ubuyobozi ko bugomba kumuha ibyo bumvikanye.

Ntabwo byaje gukunda aho kugeza ku munsi w’ejo hashize ubwo yafataga umwanzuro wo guhagarika imyitozo.

Uyu mukinnyi akaba yasabye iyi kipe kuba yamuha amafaranga ye cyangwa bakaba bamwemerera kuba bamuha urupapuro rumurekura mu gihe cyose yabona ikipe imwifuza.

Amakuru avuga ko yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports baraganira bamusaba kuba yihanganye ko ikibazo kirimo gushakirwa umuti.

Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top