Siporo

Myugariro wa Rayon Sports yayisezeyeho

Myugariro wa Rayon Sports yayisezeyeho

Mucyo Junior Didier wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, yayisezeyeho nyuma yo gusoza amasezerano ye.

Didier wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira FC, amakuru avuga ko bishobora kuba bitaragenze neza.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, akaba yamaze gusezera kuri Rayon Sports batwaranye igikombe cy’Amahoro cya 2023, ashimira ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi ba yo.

Ati "Gikundiro ikipe y’Imana, ikipe y’Abanyarwanda. Mfashe umwanya nshimira buri mukinnyi wese twabanye muri Rayon twafatanyije akazi, nshimira n’ubuyobozi bwose bwa Rayon yaba komite cyangwa abatoza. Ndashimira cyane n’abakunzi ba Rayon batubaye hafi n’abambaye hafi mwarakoze cyane muri ab’agaciro, ndashimira cyane byimazeyo perezida wanjye Jean Fidel Uwayezu, warakoze kumbera umubyeyi mwiza mu gihe cyose nari muri Rayon, tuzongere dusubire ikindi gihe."

Rayon Sports ikaba yaramaze kugura abandi bakinnyi babiri ku mwanya we, Kabange wakinaga muri Gorilla FC ndetse na Omborenga Fitina wavuye muri APR FC.

Mucyo Junior Didier yasezeye kuri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top