Siporo

Myugariro wagoye Hakizimana Muhadjiri ntabwo bigeze bakina bahanganye

Myugariro wagoye Hakizimana Muhadjiri ntabwo bigeze bakina bahanganye

Rutahizamu w’ikipe y’iguhugu Amavubi na AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri avuga ko umukinnyi bahuye akamugora ari myugariro uherutse gusezera umupira w’amaguru, Rusheshangoga Michel.

Ubwo yaganiriga n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi umaze gukina imyaka myinshi muri shampiyona yo mu Rwanda, yavuze ko nta mukinnyi ukina yugarira bahuye bahanganye(ikipe zabo zahuye) ngo amubangamire.

Avuga ko umukinnyi wamugoye ari Rusheshangoga Michel uherutse gusezera umupira w’amaguru n’ubwo atigeze ahura na we bahanganye ahubwo bakinnye mu ikipe imwe.

Ati"nta myugariro wigeze umbangamira ngo ambuze gukina uko mbishaka. Buriya n’ubwo Michel Rusheshangoga yasezeye tukaba twarakinnye mu makipe amwe ntiduhure duhanganye, ariko yarangoye. Urumva hari ukuntu nko mu myitozo umutoza yatoraga amakipe abiri, yarangoraga cyane ariko abandi bose barasanzwe."

Hakizimana Muhadjiri na Rusheshangoga Michel, uretse kuba barahuriye mu ikipe y’igihugu, ni abakinnyi bakinanye mu makipe abiri ari yo APR FC na AS Kigali ari yo Rusheshangoga yasorejemo gukina ubwo yasezeraga umupira muri Mutarama 2021.

Muhadjiri ngo nta mukinnyi uramubuza gukina uko ashaka
Mu makipe yose yakiniye ngo myugariro bigeze bahura wamuteye ubwoba
Michel Rusheshangoga wasezeye umupira ni we wagoye Hakizimana Muhadjiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top