Siporo

Myugariro wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yegukanywe n’u Burundi

Myugariro wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yegukanywe n’u Burundi

Myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ariko ntayikinire kubera ibyagombwa yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, akina nk’umunyarwanda ndetse akaba yari yitabajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Ferrer mu gushaka itike ya CHAN.

Muri Kanama 2022 ubwo Carlos yahamagaraga ikipe y’igihugu igomba gukina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN, yahamagaye na Ndizeye Samuel.

Ntibyakunze ko uyu mukinnyi akinira u Rwanda kuko yahise asimbuzwa Bishira Latif kuko yari yarakiniye abatarengeje imyaka 20 b’u Burundi, byasabaga kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi bamusaba ariko FERWAFA ntiyabikora.

Nyuma yo kudakinira u Rwanda, Ndizeye Samuel akaba yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ari ku rutonde rw’abakinnyi 22 bahamagawe n’umutoza Ndizeye Jimmy bazakina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire.

Abakinnyi Ndizeye Jimmy yahamagaye barimo na Ndizeye Samuel wa Rayon Sports
Ndizeye Samuel yahamagawe n'u Burundi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top